Abaturiye Igishanga cy'Urugezi bahawe Amashyiga ya Kijyambere mu kurengera urusobe rw'Ibinyabuzima 

Nov 6, 2025 - 10:11
Abaturiye Igishanga cy'Urugezi bahawe Amashyiga ya Kijyambere mu kurengera urusobe rw'Ibinyabuzima 

Imiryango ituriye Igishanga cy'Urugezi giherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, bahawe Amashyiga ya Kijyambere (Rondereza) hagamijwe ko bagira uruhare mu kurengera urusobe rw'Ibinyabuzima babarizwa muri iki Gishanga.

Igikorwa cyo gutanga aya Mashinga, cyakozwe na Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA), ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

Ku ikubitiro, aya Mashyiga yatangiwe mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Miyove ho mu Karere ka Gicumbi, ahabwa Imiryango 192.

RWCA ivuga ko byakozwe hagamijwe by'umwihariko gukangurira abaturage kwirinda gutwikwa Amashyamba yo mu nkengero z’iki Gishanga.

Uretse ibi kandi, RWCA yunzemo ko hagamijwe kurengera Ibidukikije n’ubuzima bwa muntu, binyuze mu gukoresha Ingufu zitangiza Ikirere. 

Nyuma yo guhabwa aya Mashyiga, abayahawe batangarije Umunyamakuru wa THEUPDATE ko batandukanye n'urugendo rurerure bakoraga bajyaga Gutashya/Gusenya (Gushaka Inkwi), no gutandukana no kwangiza Amashyamba yo mu gace batuyemo.

Ku ruhande rw'Akarere ka Gicumbi, Kirenga Moses, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'aka Karere, yasabye abaturage gufata neza Amashyiga bahawe birinda kuyagurisha ndetse no gukumira umuntu wese washaka gukorera mu Gishanga cy'Urugezi ibikorwa binyuranyije n'amategeko. 

Igishanga cy'Urugezi n'Icyanya gikomye, kikaba indiri y'Urusobe rw'Ibinyabuzima ndetse n'Icumbi ry'Inyamanswa zirimo “Inyoni z'Imisambi n'Incencebere ndetse n'izindi zinyuranye”.

RWCA yifuza ko cyarushaho kubungwabungwa, biryo kikajya gikurura ba Mukerarugendo basura u Rwanda.

THEUPDATE yabonye amakuru ko iki Gishanga kibarizwa ku Buso buri hagati ya Hegitari 6,000 n'i 8,000.

Amafoto

Burera: Beretswe ko kubungabunga igishanga cy'Urugezi byafasha kongera  umusaruro w'ubuhinzi - Kigali Today

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist