rszafee5f9

Abakomeye n’Ibyamamare 20 bitezwe mu Muhango wo kwita izina abana b’Ingagi uyu mwaka

Imyiteguro y’umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina irarimbanyije, by’umwihariko mu Karere ka Musanze birashyushye cyane kuko indangururamajwi zikomeje kuzenguruka mu mirenge yose igize Umujyi wa Musanze zibutsa ko italiki ntarengwa ari kuri uyu wa Gatanu taliki ya 2 Nzeri 2022.

Mu mihanda yose y’Umujyi wa Musanze harazenguruka imodoka yikoreye indanguruamajwi arimo imiziki igaragaza ko ingagi “zabyaye ibitsina byombi”.

Ni umuhango witezweho kwitabirwa n’abayobozi ndetse n’ibyamamare mu nzego zitandukanye, barimo n’Igikomangoma cy’u Bwongereza Charles Philip Arthur George (Prince Charles) uzitabira yifashishije ikoranabuhanga.

Mu bandi bazitabira harimo abakora ibikorwa by’ubugiraneza, ibirangirire mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ibyamamare muri siporo, mu muziki, mu gukora no kumurika imideli ndetse n’abandi bayobozi mpuzamahanga.

Umuhango wo kwita izina w’uyu mwaka ubaye uwa 18 muri iki gikorwa kimaze kuba ubukombe mu ruhando mpuzamahanga, bukaba ari bwo bwa mbere uyu muhango ugiye kuba imbonankubone kuva mu mwaka wa 2019 yakurikiwe n’ibihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19.

Abazita amazina  bazaba bifatanyije n’abaturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi ahari hasanzwe habera uyu muhango wamaze imyaka ibiri ukorwa hifashishijwe ikoraabuhanga mu kwirinda icyo cyorezo.

Uyu muhango nanone uzitabirwa n’abakurikirana ubuzima bw’ingagi, abashakashatsi n’abashinzwe umutekano wa Pariki, kuko ari umunsi usobanuye byinshi ku Gihugu no kuri izo nyamaswa zifite amateka yo kuba zaribasiwe imyaka myinshi zikaba zaratangiye kwitabwaho mu gihe zari zigeze mu byago byo kuzima.

Muri uyu mwaka haritwa abana b’ingagi 20 baje basanga abandi 354 bahawe amazina guhera mu mwaka wa 2005.

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye  hafi kimwe cya gatatu cy’ingagi zo mu misozi zibarizwa ku Isi yose, kandi buri mwaka ni ko umubare wiyongera mu buryo bushimishije.

Abana bitwa uyu mwaka ni abavutse mu miryango ya Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, na Hirwa.

Urutonde rw’abitezweho kwita izina abana b’ingagi uyu mwaka:  

●      Igikomangoma Charles cya Wales (azitabira yifashishije ikoranabuhanga)

●      Uzo Aduba – Umukinnyi wa Filimi

●      Dr Evan Antin – Veterineri akaba n’Umunyamakuru wa Televiziyo  

●      Neri Bukspan Umuyobozi Mukuru wa Standard & Poor’s Credit Market Service 

●      Dr Cindy Descalzi Pereira – Umugiraneza akaba na Rwiyemezamirimo

●      Didier Drogba – Rurangiranwa mu mupira w’amaguru

●      Itzhak Fisher – Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB),

●      Laurene Powell Jobs – Perezida akaba ari na we washinze Emerson Collective 

●      Dr Frank I. Luntz – Perezida akaba ari na we washinze, Luntz Global 

●      Stewart Maginnis – Umuyobozi Mukuru wungirije Ikigo Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN)

●      Thomas Milz – Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, akaba n’ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko ya Volkswagen Group muri Afurika y’Epfo n’Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

●      Salima Mukansanga – Umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru

●      Louise Mushikiwabo – Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

●      Youssou N’Dour – Umuhanzi  

●      Naomi Schiff – Rurangiranwa mu gutwara imodoka z’amarushanwa akaba n’Umunyamakuru

●      Kaddu Sebunya – Umuyobozi w’Umuryango African Wildlife Foundation

●      Gilberto Silva – Yakiniye Ikipe ya Arsenal

●      Sauti Sol – Itsinda ry’abaririmbyi b’ibyamamare

●      Juan Pablo Sorin – Yakiniye Paris Saint-Germain

●      Moses Turahirwa – Umuyobozi wa Moshions

●      Sir Ian Clark Wood, KT, GBE – Umuyobozi Mukuru, The Wood Foundation 

Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze umuhango wo Kwita Izina uzaba umwanya wo kwishimira ibyagezweho mu bukerarugendo.

Yagize ati: “Twishimiye gusubira mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda, hafi y’ubuturo rw’ibi biremwa bihebuje mu muhango wo kwita Izina waherukaga kuba imbonankubone mu myaka ibiri ishize. Gahunda zimeze nk’uyu muhango zigira uruhare runini mu kubungabunga ingagi. Turashimira imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga ibidukikije, kuko twanogeje ubunararibonye bwo gusura ingagi ndetse twongera n’ubufasha duhereza imiryango ituriye Pariki binyuze muri gahunda yo gusangira inyungu.

Yakomeje ashimangira ko bishimira kuba ubukerarugendo bw’u Rwanda bukomeje kuzahuka nyuma y’ibihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19. Yongeyeho ko biteguye gukomeza kurind umurage karemano, gutanga serivisi zigezweho ku rwego mpuzamahanga zimenyekanisha ibyiza by’u Rwanda no guharanira ko Abanyarwanda babonera inyungu itubutse mu bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.


Comment As:

Comment (0)