signs-you-are-settling-in-a-relationship

Mugabo, waba ujya wibaza icyo wakora kugirango umugore wawe ye kuguca inyuma? Dore igisubizo

Abagabo gusa: icyo wakora ukarinda umugore wawe kuguca inyuma

Ikibazo cyo gucana inyuma ni ikibazo kimaze gufata indi ntera hagati y' abashakanye,  aho bamwe babigize umuco n' akamenyero.

Yewe hari n' abatajya bibuka ko burya gusambana ari no kwica rimwe mu mategeko y' Imana. 

Mugabo niba twagushakishirije zimwe mu ngamba wafata maze ukarinda umugore wawe kuba yaguca inyuma. 

1. Fata umwanya wo kumuhumuriza kugirango aruhuke mu mutwe.

Imwe mu miryango ntijya ifata umwanya wo kuganira no kuryoshya, nyama biba bikenewe, kuko ari umugore ashobora kugira ibimunaniza mu mutwe, ari umugabo nawe ni uko, ni yo mpamvu rero bikwiriye ko hashakwa umwanya ku bashakanye, bakaganira, bagahuza urugwiro, bakarihurana ,kandi bakarushaho kwiyumvanamo, 

Nta kabuza ibi nibikorwa nta bwo umugore yabirengaho ngo age gushaka abandi  bokumuryohereza.

2. Mubwire kenshi ko umukunda,  kandi ujye ubikora umutunguye.

Ingo nyinshi ushobora gusanga hagati y' abashakanye ijambo ndagukunda, baheruka kuribwirana bakiri abafiyanse, Ibi rero ntibikwiye, mugabo ukwiye kumenya ko urukundo urukundo wamukunze ukimutereta rugomba gukura, kandi ukarumwereka ijoro n' amanywa, niba umugore wawe mwirirwanye mu rugo, igihe akuzaniye icyayi kuki utamufata mu kiganza ngo umurebe mu maso maze umubwire uti cherie, ndagukunda. Niba mukangutse mu gitondo, kuki mbere y' ikindi icyo ari cyo cyose, utakwibwirira umugore ko wamwihebeye,.

Iri jambo ndagukunda ryavugwa kenshi kandi henshi hagati y' abashakanye, ariko ikibabaje ni uko twe tuburana imyanya yo kubibwirana, kandi tukabona iyo kubobwira abatari abacu dukoresheje phones n' izindi social media nka za wastp n' izindi.

Mugabo ibuka ko gukunda umugore ari inshingano yawe, maze nawe akagira inshingano yo kukubaha, numukunda , ukabimubwira mu gitondo,  ukabimusubiriramo saa sita na nimugoroba, uyu mugore ntashobora kuzaguca inyuma bibaho, ahubwo agenda arushaho kukwiyumvamo.

3. Jya umusuhuza uko mubyutse mu gitondo. 

Mugabo ibuka ko kera ugitereta umugore wawe mutarabana, wabyukaga umutelefona, waramutse ute cherie, waraye neza? Warose iki? ... Biriya byose ntibigomba kuba byararangiye, ahubwo kuko mubana ni umwanya mwiza wakumubaza mugitondo icyo yarose? Musuhuze uti bonjour cherie? Warose iki? Nibiba ngombwa nawe umubwire icyo warose, mbere y' uko musohoka muri chambre.

Urukundo rugomba guhora rwuhirwa kandi rukabagarirwa kuko nibidakorwa ruzangirika, kandi nirwangirika hazabaho gucana inyuma no gusenya. Ni ahanyu rero ho gusigasira urukundo rwanyu n' abakunzi banyu, ingeso mbi zigakumirwa.

4. Igihe muryamye niba ukangutse, mukoreho witonze.

Burya gukora ku wo ukunda biri mubintu bizamura ibyuyumviro by' urukundo,  mugaba ni ahawe ho kugena uburyo ukora ku mukunzi wawe, muri muri chambre yanyu, ukabikora mugikanguka, ndakubwiza ukuri ko uburyo umukoraho bituma arushaho kukwiyumvamo no gukunda by' ukuri, erega kumukoraho buriya nawe aba abikeneye, ariko ntiyakubwira ngo cheri ko utakinkoraho nka kera? Ahubwo ni ahawe nk' umugabo kumenya ibyo umugore wawe agukeneraho n' uburyo bimushimisha.

Mugabo rero ni ahawe ho kumenya ko urukundo rukenera kubagarirwa, kuhirwa no guhora rwitabwaho ngo rutangirika, niyo mpamvu tubagiriye inama zo kubafasha kugirango mwigarurire imitima y' abagore banyu, hirindwa ingeso yo gucana inyuma. 


Comment As:

Comment (0)