Ni iki kigezweho ku Nkuru ya Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’ na Miss ‘Divine Muheto’
Guhera
tariki ya 25 Mata uyu Mwaka, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid,
yatawe muri Yombi n’rwego rw’Igiihugu cy’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha ruzwi nka
‘RIB’, akaba afungirwa kuri Station ya Police ya Remera.
Uyu afunzwe bivugwa ko akurikiranyweho Ibyaha bijyanye no
Gusambanya bamwe mu Bakobwa bagiye batorerwa kuba ba Nyampinga w’u Rwanda mu
bihe bitandukanye.
Kuva yatabwa muri Yombi, ku Mbuga Nkoranyamba uyu Prince
Kid uyobora Rwanda
Inspiration BackUp itagura Miss Rwanda yabaye Igitaramo by’umwihariko kuri
Twitter ndetse bamwe mu Bakobwa bagiye bagira Ikamba batsindiye muri iri
Rushanwa batangiye gutinyuka baravuga ndetse bamwe bavuga ko bari baracecetse,
bategeje ko igihe cyo kubivuga kigera.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mata, ku Mbuga Nkoranyambaga hasakaye Amajwi bivugwa ko ari aya Prince Kid arimo gusaba Muheto Ibyishimo, ariko akamusezeranya buri kimwe cyose gishoboka ngo azagere ku Nzozi ze zitari izo kugirwa Miss Rwanda gusa ahubwo ngo yari no kuzamufasha muri byose no mu Buzima busanzwe.
Bimwe mu
Bitekerezo byatangiye ku Rubuga Nkoranyambaga rwa Twitter kuri iyi Ngingo: