16127600482_82cb6db7a7_z

“Icyizere cyo kubaho ku banyarwanda cyariyongereye” – ONU/UN

Nyuma y’uko raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rishyize u Rwanda ku mwanya wa 9 mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru mu Afurika, abaturage b’ingeri zitandukanye hamwe n’impuguke mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, baravuga ko ibi ari imbuto z’imiyoborere myiza.

Mu mudugudu wa Rugende, Akagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro w'Akarere ka Rwamagana, Mukagasana DaTive arimo kwita ku nka yahawe na Leta muri gahunda ya Girinka.

Uyu mubyeyi w'imyaka 65 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko Inka yahawe mu myaka ibiri ishize, yamwongereye icyizere cyo kubaho no kurama.

Mu buhamya bwe agira ati ''Maze kuyibona natangiye kunywa amata, ubu iranahaka igize amezi atanu, cya kimasa narakigurishije, icyizere cyanjye rero kiriho."

Abato n'abakuze mu Karere Rwamagana bavuga ko icyizere cyo kubaho kiri rusange ku baturage bose, kubera impamvu zitandukanye.

Bavuga ko ''Imbere turabona ari heza, dufite iterambere ritangaje kubera rero uburinzi bw'Imana n'iterambere dufite, habaye hatabayeho indwara cyangwa ibindi byorezo imyaka 100 twayimara."

Ubuyobozi bwegereye abaturage mu nzego z'ibanze buvuga ko imiyoborere myiza ari ishingiro ry'iterambere umuturage ageraho, rikamufasha kubaho ubuzima bwiza.

Impuguke mu buzima n'imibereho y'abaturage, Mporanyi Theobald avuga ko ubukungu bw'igihugu n'ubw'abantu ku giti cyabo, iterambere ry'uburezi, ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage ari bimwe mu bituma icyizere cyo kubaho cyiyongera.

Avuga ko ikigereranyo rusange cy'imyaka abanyarwanda bamara gishobora kuzakomeza kwiyongera, ariko buri muturage asabwa kubigiramo uruhare ategura neza ejo hazaza.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na OMS muri uku kwezi bugaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 9 mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru, mu bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika .

Ikigereranyo cy'imyaka y'uburame ku banyarwanda kigeze ku myaka 69 ivuye ku myaka 67 umunyarwanda yabarirwaga umwaka ushize wa 2021.



Comment As:

Comment (0)